Umuryango wacu ubashimiye ubikuye ku mutima kubw’inkunga ikomeye mwatugaragarije nyuma y’itabaruka ry’abacu dukunda PAUL na JEANNE MARIE GATSIMBANYI.
Ubwitabire bwanyu, amagambo aduhumuriza, inkunga yanyu y’amafaranga, n’ibikorwa byuje impuhwe byabaye isoko ikomeye yo kudufasha muri ibi bihe bikomeye.
Uhereye ku baje baturutse kure n’aba hafi mwese mwadushyigikiye mukadufata mu mugongo: buri gikorwa cy’urukundo cyagize agaciro ntagereranywa.
Ubutumwa mwatanze kuri ba nyakwigendera byatumye turushaho kubatekereza no kubamenya byimbitse. Bwadusigiye urwibutso rwiza rw’umurage wabo.
Mu gihe dukomeje kubazirikana, duhumurizwa n’iri sezerano kandi namwe ribahumurize: “Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” (Ibyahishuwe 21:4)
Tubashimiye byimazeyo ubufasha bwanyu mu guherekeza abacu mu cyubahiro. Tuzahora tuzirikana urukundo rwanyu kandi aho muzadukenera tuzahaboneka.